URUBYIRUKO RUFITE UBUMUGA TURASHOBOYE MUBIKORWA BYINSHI BITANDUKANYE

Mugihe cyabanje urubyiruko rufite ubumuga bwingingo bafatagwa nk’abantu badafite icyo bashoboye muri sosiyete(society), ababyeyi babo rimwe narimwe ntibabaga bashaka no kuvuga cyangwa kwerekana ko ari ababyaye babo, kubera ko bafite ubumuga. bakabahoza mumazu, bamwe bagahozwa kunkeke murwego rwo kugirango hatagira ubabona hanze akamenya ko uwo mujene aruwo mururwo rugo, ndetse bakanabaca intege kubintu ibyo aribyo byose bashatse kwerekana ko bazi nkuturimo two murugo nibindi. Sosiyete (society) muri rusange babafataga nkibicibwa ndetse bakananenga umuryango bamenye ko habamo urubyiruko rufite ubumuga ndetse bagahora babunvisha ko ntacyo baricyo ndetse ko ntacyo bazamarira uwo muryango.

Umwe murubyiruko rufite ubumuga twaganiriye, nu mukobwa wimyaka 24 afite ubumuga bukomatanije ( ubwingingo n’ubwo mumutwe) yagize ati ngewe nakuze nsanga nfite ubumuga bukomatanije, Murugo bagaterwa ikimwaro nukuba ndumukobwa wabo, bajyaga kugura imyenda yabana bakagurira abavandimwe bange, nge bakanyihorera nkabaho nambara imyenda abavandimwe bange basize cyangwa banze, bajya kugenda bagasiga bankingiranye ngo hatazagira ubona uwo mwana umeze atyo mururwo rugo, ndetse maze kugura imyaka 15 yamavuko nize guteka kuko nabaga ntacyo nkora, ariko natekaga ibyo kurya bakanga kubirya ngo bibateye isesemi bitewe nuko arijye wabitetse, nabanje kugirango simba nabitetse neza, nza kubwira murumuna wange ngo avuge ko ariwe watetse, uwo munsi barabirya kandi bararyoherwa ibyo binyereka ko babyanga kuko nfite ubumuga gusa”

Haje kuza umuntu winshuti yumuryango ababwira ko nibatanshyira mu ishuri bazahanwa namategeko, banjyana mu ishuri, niga gusoma no kwandika ngeze muwa gatatu barinkuramo bitewe nuko igihe cyageraga nkikanga nkagwa hasi ubwo uwo munsi sinige,bituma bafata umwanzuro wo kunkura mu ishuri, nyuma nza kumenya ko nfite impano yo gukina amakina mico. mbifashijwemo na mubyara wange nagiye mwitsinda ryabakinnyi bamakina mico, ubu nahisemo gukina amakina mico, nyuma yo kugera mwitsinda rikina amakinamico, namenye ko burya nari narahejwe ngerageza gukora cyane kugirango ngaragarize murugo ko haricyo nshoboye, natangiye kujya mbona amafaranga nkigurira ibikoresho nkeneye nkumujene, ndetse byaba ngombwa nkanatanga amafaranga make yo guhaha yabaga akenewe, bikagenda bibagaragarira ko haricyo nakora nubwo nfite ubumuga. nubwo murugo bose batarabyunva neza ariko nibura bigenda bigabanuka kuko rimwe na rimwe ndateka bakemera kubirya ndetse nibindi.

Undi murubyiruko rufite ubumugsa twaganiriye, numukobwa wimyaka makumyabiri ni cyenda yamavuko (29) afite ubumuga bwingingo, yagize ati “mubyukuri urubyiruko rufite ubumuga bwingingo turashoboye ndetse haribyinshi tubasha gukora abantu batiyunvisha. cyane nkabantu bakigendera kumyunvire yakera bo ntibaba bunva ukuntu umuntu ufite ubumuga hari nkakazi yakora ngo kinjize( amafaranga), urugero nkange ngendera mwiragare ariko nfite atoriye ikora ibigendanye nububaji, aho mbasha guha abantu intebe, ibitanda, utubati, ameza nibindi byose umuntu yakenera bigendenye nububaji cyangwa imiteguro yo munzu. Ubwo rero simba nunva ukuntu abantu batiyunvisha ko abantu bafite ubumuga bashoboye ndetse haricyo bamariye igihugu, nkuko tubizi ko urubyiruko arimbaraga zigihugu”.

Kandi yagize ati “nubwo imbogamizi ziba zihari nko kuba abenshi baba baturuka mumiryango ikennye, ntibabashe kubona igishoro cyo kuba batangiza imishinga yabo, ndetse rimwe na rimwe baba bakeneye nabo bafatanya bitewe nubumuga bafite uko bumeze, ariko urubyiruko rufite ubumuga barashoboye kandi barasobanutse.

Basoje bashimira leta yu Rwanda ko haribyishi yahinduye kubuzima bwabo nko guhindura imyunvire yabanyarwanda bamwe na bamwe binyuze mubikorwa bitandukanye bagenda bakora nko gutambutsa ibiganiro byabafite ubumuga kumaradiyo nibindi. Basaba ko hakongerwa imbaraga mu kuganiriza imiryango yose kugirango ababyeyi barusheho gusobanukirwa, abarimu bose, abayobozi bibigo byamashuri, ndetse nabandi, kubigendanye nabafite ubumuga ndetse hagashyiraho ibikorwa bihoraho byerekana ko abafite ubumuga bashoboye. Bashishikariza kandi urubyiruko rufite ubumuga gutinyuka bakagaragaza impano zabo ndetse bakereka isi ko nabo bashoboye kandi basobanutse.

Categories:

Tags:

No responses yet

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Archive