Mu bihumbi bibiri namakumyabiri ( 2020) corona virus yakomeje gukwira kwira ahantu henshi harimo igihugu cyuRwanda, aho leta y’URwanda yafashe icyemezo cyo gushyiraho ingamba zo kwirinda icyorezo cya covid-19, harimo kwibutsa abanyarwanda gahunda yusuku nko gukaraba amazi menshi nisabune ndetse na sanitizer banabibutsa guhora bashyiramo intera ya metero ahahuriwe nabantu benshi ndetse nimururwo rwego abanyeshuri babaye bahagaritswe kujya kumashuri kugirango babanze bongere ibyumba byamashuri ndetse abayobozi bibigo babanze bibutse gahunda zashyizweho mukwirinda covid-19, bahitamo no kurekera abana bamwe na bamwe murugo bitewe nuko kumashuri bahurirayo aribenshi, ndetse no mugihe cyo gufungura amashuri bagenda bafungura ibyiciro bimwe na bimwe kugirango ingamba zo kwirinda covid-19 zirusheho gukurikizwa kugeza igihe bose bazasubirira kumashuri.

 

Uwezo youth empowerment, ni umwe mumiryango yita kubana ndetse nurubyiruko bafite ubumuga bagamije kuzamura iterambere ryabana nurubyiruko bafite ubumuga. bimwe mubikorwa bakora harimo gusura abana bafite ubumuga kumashuri ndetse no mungo, aho bita mukunoza imibereho myiza muri rusange yabana bafite ubumuga ndetse nibindi.

Muri abo bana batarabasha kujya kumashuri harimo nabana bafite ubumuga butandukanye, harimo abafite ubumuga bwingingo, bwo mumutwe, bwo kutunva no kutavuga, bukomatanije, ndetse nibindi byiciro byubumuga, bakomeje gutegereza kugirango bazasubizwe kumashuri bafite ubwirinzi busesuye ku cyorezo cya covid-19 hatagize umwana numwe ugerwaho nicyi cyorezo cya corona biturutse kumashuri bagiyemo.

Mugihe cyo gusura abana bafite ubumuga murugo, hagaragaye ikibazo cyabana bari mungo batagiye kumashuri kubera ko igihe cyabo cyo gufungurirwa amashuri kitaragera bitewe ningaruka za corona virus kitarakemuka, ndetse aba bana bakaba bari bafite imbogamizi yuko nubwo leta yashyizeho ingamba zo kwigira ( gukomeza amasomo yabo) murugo bakoresheje radio na television aribyiza ariko, bafite ikibazo cyuko badafite ubushobozi bwo kuba bagura ayo maradio ndetse na television, kugirango babashe kuba bakurikirana ayo masomo yabo nkuko bigomba kuba bimeze,

Bityo rero Uwezo youth empowerment yiyemeza gutanga ama radio kubana bafite ubumuga ndetse barabisohoza bafatanyije na save the children. Nubwo batabashije gutanga izo radio kubana bose bafite ubumuga, kubwo kuba batarabona amafaranga yakwira abana bose batekereza,  ariko bakoze uko bashoboye bagurira bamwe muri babana bagaragarije icyibazo cyo kuba bakeneye kwigira kuri radio ariko, bakaba ntabushobozi bafite bwo kuzibona bitewe nuko bari mumiryango ikennye ndetse bavuga ko nubuzima muri rusange babagoye

Nyuma yo guha aba bana amaradio ndetse nabimwe mubikoresho byisuku bakomeje gukurikirana imyigire yababana murugo uko igenda, harimo nko kohereza abafasha myunvire (mentor) kuva muri Uwezo youth empowerment nubundi basanzwe bakurikirana abana bafite ubumuga mubuzima bwabo bwaburi munsi, aho basura abana bafite ubumuga buri cyumweru ndetse kenshi mukwezi bakaganira nabana bafite ubumuga  ndetse nababyeyi babo murwego rwo gufatanya gukemura imbogamizi zimwe nazimwe bagenda bahura nazo muri rusange.  ndetse abo bafashamyunvire (mentor) b’abana bafite ubumuga, bakurikirana nimyigire yabo bana murugo uko igenda burimunsi hakoreshejwe zaradio ndetse nibindi byose bifashisha biga nka television, amakaye, amakaramu ndetse nibindi, babibutsa gukurikirana amasomo acaho( kuri radio na television)  bandika ndetse bakanabibutsa gusubiramo ibyo bize mugihe amasomo yarangiye.

Umwe mubana basurwa nabafashamyunvire, ni umwana ufite ubumuga bwingingo wiga mu mwaka wa gatatu mu mashuri abanza, yagize ati” ndashimira cyane Uwezo kuri byinshi igenda inkorera harimo no kuba barampaye radio, amakaye na makaramu ndetse muriyi minsi bampaye nibyo kurya, ndabashimira cyane kuko nkiyi radio bampaye infasha kwiga ndetse nkarushaho no kumenya uko umunsi wagenze binyuze ku makuru acaho ndetse sibyo gusa, iyi radio imara nirungu nkiyo nasigaye murugo abandi bagiye bose nko mumirimo ndetse mushiki wange yagiye ku ishuri, iyi radio mba ndikumwe nayo mubintu byose ubwo ikamara irungu mpaka bagarutse kandi mba nunva nfite amahoro iyo ndi kuyumva”.

Ndetse yashimiye cyane kuba afite abafasha myunvire ngo kuko ubu nizo nshuti ze zakadasohoka kuko abona bamukunda ntaburyarya ndetse iyo ari kumwe nabo aba yisanzuye cyane kurenza ahandi hose, akanabashimira mubikorwa byose bamufasha nko kumwigisha ibintu byinshi bitandukanye harimo kugira isuku, kwita kumasomo ye ndetse nibindi. akaba yifuza ko abana bose bafite ubumuga nabo bagira abafasha myunvire nkawe ngo kuko abibonamo umugisha ukomeye.

 

 

Categories:

No responses yet

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Archive